U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’inkunga n’ishami ry’umuryango w’ibihugu bicuruza peteroli rishinzwe kuzamura imishinga y’iterambere mpuzamahanga ingana na miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika

on .

Suleiman Al-Herrbish, Umuyobozi wa OFID amaze gusinyana amasezerano na Ministiri Ambasaderi Claver Gatete

Izi ni miliyari zikabakaba 17 mu mafaranga y’u Rwanda zagenewe gufasha mu mishinga yo gutanga amazi n’ibirebana n’isukura.

Iyi mishinga ikubiyemo gusana, kuzamura ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi ndetse no kwagura uburyo butunganya amazi mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo. Harimo kandi kuzamura ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove, kubaka no gusana uruganda rwa Gihira ya kabiri, ndetse no kongerera ubushobozi inganda za Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rusizi.

Iyi nkunga inagenewe gusana no kongerera ubushobozi uburyo busanzwe buhari bwo gusukura amazi akoreshwa mu ngo z’abaturage no mu nyubako nini agasubizwa mu bidukikije nta ngaruka ateje ku buzima bwa muntu n’ibidukikje. Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe amazi n’isukura (WASAC LTD).

Suleiman Al-Herbish na minisitiri w’imari n’igenamigambi; Ambasaderi Claver Gatete m’umuhango wo gusinya amasezerano

Mu muhango wo gusinya amasezerano akubiyemo inkunga, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yagize ati:”Uyu mushinga uzafasha mu guha abaturage amazi asukuye kandi mu buryo bungana, bikazagira uruhare mu gutuma ubuzima bw’abaturage umushinga ugenewe, burushaho kuba bwiza”

Umushinga w’amazi n’isukura wose hamwe uteganyirijwe asaga miliyoni 262 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 225 mu mafaranga y’uRwanda. Biteganijwe ko umushinga wose uzuzura nyuma y’amezi 48.