Ibigo WASAC na REG byibutse ku nshuro ya 24 abakozi 173 bahoze bakorera icyitwaga ELECTROGAZ bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

on .

Ibigo bishinzwe isukura, gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, REG na WASAC kuri uyu wa gatanu byibutse abahoze ari abakozi 173 b’ikigo cyahoze cyitwa ELECTROGAZ  cyakomatanyaga imirimo ibi bigo byombi bikora muri iki gihe. Ni umugoroba wo kwibuka wagarutse cyane ku karengane abakozi bo mu bwoko bw’Abatutsi muri iki kigo bakorerwaga umunsi ku wundi

Uyu mugoroba wo kwibuka watangijwe n’urugendo ruva ku cyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi, REG rugasoreza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Abayobozi ,abakozi n’abafatanyabikorwa b’ibigo WASAC na REG nib o bakoze uru rugendo.

Abakozi ba WASAC na REG mu rugendo rwo kwibuka

Bakigera ku rwibutso rwa Kigali, bazengurutse mu bice binyuranye birugize, ari na ko basobanurirwa amateka y’uRwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe uRwanda rwari rukolonijwe, na nyuma yahoo, byitwa ko rwabonye ubwigenge.

Banasobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, aha bahava bajya gushyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri isaga 250.000 y’Abatutsi biciwe mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo

Abatanze ibiganiro muri uyu mugoroba wo kwibuka bose bagiye bagaruka ku bikorwa by’ivangura n’akarengane abakozi b’Abatutsi bakorerwaga na bagenzi babo bo muri ELECTROGAZ

 Engineer Aimé Muzola, umuyobozi mukuru wa WASAC yagarutse ku kuba uRwanda ubu ari igihugu giha amahirwe abantu bose

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe amazi n’ingufu, Madame Kamayirese Germaine wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yagize ati: ”Dukomeze kubumbatira ibyiza byinshi tumaze kugeraho no gukomeza inzira twihaye ko ejo hazaza hagomba kugenda harushaho kuba heza kuri twebwe n’abazadukomokaho. Dukomeze dushyire imbere gahunda ziganisha ku bumwe n’ubwiyunge nka “Ndi Umunyarwanda”. Iyi gahunda twahisemo igamije kubanisha umuryango nyarwanda, kwihesha agaciro no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

 Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Madame Kamayirese Germaine ageza ijambo rye ku bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka

Mu bitabiriye iki gikorwa kandi harimo Dr. Bideri Diogène watanze ikiganiro ku birebana n’iringaniza ryakorwaga mu Rwanda mbere ya Jenoside, aho yagarutse ku buryo Abatutsi bahezwaga, bagatotezwa mu mirimo, hakaba n’abayirukanwamo ku maherere. Avuga ko hari intonde zizwi zari zarashyizweho, ku buryo hamenywa umubare w’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bakora muri buri kigo, ibyari bifite aho bihuriye ha hafi no gutegura Jenoside

Ikigo ELECTROGAZ kandi cyarashimwe kuba kiri muri bicye byatangije igikorwa cyo kwibuka abari abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi igihe gito irangiye