WASAC yafatanyije n’Akarere ka Nyarugenge ku munsi w’umuganda wo kuya 30 Kamena 2018

on .

Ku itariki ya 30 Kamena 2018, WASAC, ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC ushinzwe ikwirakwizwa rya serivisi nziza z’amazi, n’isuku mu cyaro, Umuhumuza Gisele, yifatanyije n’Akarere ka Nyarugenge n’umuyobozi wa Police mu murenge wa Mageragere ku munsi w’umuganda mu kagari ka Mataba. Hagamijwe gusura no kumurikira abaturage umuyoboro w'amazi wa Mageragere-Nyaruyenzi. Uyu Muyoboro ufite ibirometero 17.5, ibigega bibiri by’amazi n’amavomero rusange umunani.

Madamu Umuhumuza Gisele yatangaje ko uwo muyoboro wahawe ku mugaragaro ishami rya Nyamirambo (WASAC) mu inshingano zabo za buri munsi, kuwukurikirana no gutanga serivisi nziza ku baturage.

Inama yabaye nyuma y’umuganda mu kagari ka Mataba

Imwe mu mavomero rusange

Amazi meza y’ikigega

Ikigega cy’amazi mu kagari ka Mataba

Umuhumuza Gisèle, Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC

ushinzwe gukwirakwiza serivisi nziza z’amazi, isuku n’isukura mu cyaro